MU RWANDA IYICWARUBOZO RY’ABAHUTU RIZARANGIRA RYARI ?

ok
  • Views 3310
  • Rating 12345

Abahutu barageramiwe, kuko uburyo ubwo aribwo bwose mu kubica nabi buremewe bipfa gusa bigamije gutindahaza umuhutu aho ava akagera. Abahutu babashije gucika inkotanyi, ubu zikoresha uko zishoboye zikohereza intumwa hirya no hino, gahunda ari ukubaroga cg kubatega ibico bakabica. Iyo bitabaye ibyo abahutu biteje imbere, yaba imbere mu gihugu no hanze y’igihugu baragambanirwa, bagashimutwa, bakamburwa ibyabo kandi ntawe batakambira ngo abasubize uburenganzira bwabo.

Mu gihe inzara irimo ica ibintu mu Rwanda, Leta y’Inkotanyi ntabwo ikubita inkoni izamba, ahubwo irabyinira ku rukoma kuko iyo nzara yatejwe na politiki y’inkotanyi kandi iboneka mu bahutu bizwi ko aribo batunzwe n’ubuhinzi mu Rwanda, iyo nzara akaba aribo ihitana gusa, kuko abatutsi bo, abenshi bitwa ko bacitse kw’icumu kandi bakaba bagenerwa ubufasha na Leta yabo muri za gahunda zinyuranye zabashyiriweho nk’abacikacumu.

Ikigezweho ubu, ni ukubambura ubutaka bwabo, kubasoresha byindengakamere, kubimura ku butaka bwabo bwa gakondo ubundi bagahabwa intica ntikize, cg bagashukishwa guhabwa amadeni y’imiturirwa, kandi ku biciro bo ubwabo batakwigondera, maze abaguye m’umutego, bakigera muri iyo miturirwa igihe gito, ubundi nayo igatezwa cyamunara, abitwaga ba nyirayo bakajya kubungera batagira iyo baba.Iyo bigenze bityo nibwo wumva ngo bafashwe nk’inzererezi bajyanwa kwa Kabuga, Iwawa, nahandi, bikarangira baburiwe irengero burundu.

Ubu buryo s’ubwambere bukoreshejwe mu Rwanda, kuko ahagana mu 1943, nabwo umwami Mutara wa III Rudahigwa yateje inzara ya Ruzagayura mu banyarwanda maze anahisha abaterankunga ko abahutu bashize, nuko inzara ibamara bucece, byaje kumenyekana bigaragara ko koko u Rwanda rwasaga nurutagituwe kubwo gushira kw’abaturage. Abanyamadini nka Eglise Catholique, baje kubibwira abakoloni ko inzara imaze Rubanda. Aba babajije umwami uko yahishe ko inzara yateye mu Rwanda, abasubiza ko atarazi ko mu gihugu hari inzara, ibi yabivugaga kuko nta mututsi wicwaga n’iyi Ruzagayura kuko abenshi mu batutsi bari abatware, abandi batunzwe n’amakoro y’aba bahutu ba nyagucwa.

IBIHE TURIMO BITEYE INKEKE ABAHUTU

Leta y’u Rwanda n’abayobozi bayo bafashe gahunda yo kujya bareka abahutu bagahinga, maze imyaka yamara gukura isigaje nk’amezi abiri ngo yere, bagategeka abatutsi ngo bayiragiremo inka zabo, aba barabikora abatabishatse bakabihatirwa.Ubu bugome kandi bugamije gukomeza guhembera urwango hagati y’amoko, rimwe bikaba n’umutego wo kugirango uwo baragiriye imyaka narakara akimyoza, bahite bamugerekaho « ingengabitekerezo ya jenoside »

Leta ntako itagira ngo yereke abahutu ko bari mu gihugu badakwiriye kubamo, ibaze nawe kuba warashoye amafaranga mu mbuto yo gutera, ugashyiramo abakozi ukabahemba igice cya miliyoni, waba uri hafi kweza bakagutegeka kurimbagura imyaka yawe, cg se bakabwira bagenzi bawe b’abahutu ngo baze barimbagure cg batemagure imyaka wahinze.Iyi ngeso nayo isigaye yarateye i Rwanda, aho ubutegetsi bw’indobanure z’abatutsi, buteranya abavandimwe b’abahutu yaba mu nkiko cg mu bikorwa nk’ibi by’urugomo, ibi nabyo bikaba bigamije guteranya imiryango ngo maze babone babayobore.

Ikigezweho ubu nuko m’umudugudu wa MASIZI umusozi wa Bubare ho muri Nasho, hari gutemwa amasaka y’abahutu, andi akaragirwamo inka z’abatutsi, maze ubuyobozi bwo bukavuga ko ubwo butaka bwagenewe ubworozi. Ubu bugizibwanabi, buje bukurikira ahandi byabaye nko mu ntara y’amajyaruguru, aho abaturage barandujwe ibirayi mu mwaka washize, ahahoze ari mu Ruhengeri nabo batemerwa amasaka, kakaba hari nahandi hegereye ibirunga hamaze iminsi havugwa abatututsi baragirira inka zabo mu mirima y’abahutu kandi ubutegetsi bukarebera nti buhane bene abo banyarugomo.

Umwanzuro

Rubanda irageramiwe, kuko ubu iri ku kandoyi n’agafuni bihoraho, ubuhake, agasuzuguro, urugomo, bihagarikiwe n’ubutegetsi bwitwara nka cyami, bitsikamiye bikabije ikitwa umuhutu wese.Tito Rutaremara we ubwe ndibuka ko yigeze kuvuga ko FPR inkotanyi bazaruhuka ari uko ikitwa umuhutu cyose kirwaye amavunja.Iyo urebye usanga koko ibyo uyu munyacyubahiro w’abatutsi, yifuzaga byaragezweho nko kukigero cya 99%.

Birasaba rero abahutu kwiyemeza niba koko bagomba guha icyuho inkotanyi ngo zibanyonge barebera cg niba bagomba kwirwanaho kuburyo ubwo aribwo bwose. Nyabuneka nagirango mbibutse ko ari amaboko abiri kuri abiri, kandi ko twese tuva amaraso, kwirwa turira kandi tuzi ko ntawe uzaduhoza, ibyo ni ukwibabariza umutima, kandi kwihambira no gupfukamira utazakugirira impuhwe, ni nko guhongera umwanzi kuko umara Inka.

Duhaguruke duhangane, tunahe uburyo ababifitiye ubushobozi kandi babyiyemeje. Nidukora ibyo, bizoroha kuduhanganira n’umwanzi uduhejeje kuwakajwiga.

Aho gupfa nk’intama napfa nirwanaho

Nsengiyumva De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to MU RWANDA IYICWARUBOZO RY’ABAHUTU RIZARANGIRA RYARI ?

  1. cris says:

    Mwumvise ukuntu bafunga umuntu bakamuhotora ngo yiyahuye ngo kubera urukozasoni yakoze. Hari uwababajije niba kuburirwa irengero aribyo bita gukora urukozasoni.

  2. cris says:

    Urakoze de Gaule, gusa igihe cyose nta ntambara y’amasasu abaturage baragijwe imbunda ntacyo bashobora gukora kereka niba mushaka ko bazajya babafunga bakabarasa bavuga ko batorotse kandi bambaye amapingu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *