PAPA FRANCIS ARATANGAZA KO UBWICANYI KIRIMBUZI BURIMO KUBERA HIRYA NO HINO KU ISI ARI INTAMBARA YA GATATU Y’ISI YOSE IBANDANYIJE: IWACU MU RWANDA BITE?

Francis
  • Views 2749
  • Rating 12345

Mu kiganiro Nyirubutungane Papa Francis yagiranye na Conference Episcopale y’Ubutaliyani, mushobora gusanga (ku bunva icyongereza) kuri https://zenit.org/articles/pope-francis-a-pope-who-sees-a-wwiii-and-pleas-for-it-to-stop/
Yasubije ikibazo bamubajije bati “Ese ibi bitero bikomeje kuba bifitanye isano n’intambara ya gatatu y’isi wakomeje kujya ukomozaho mu minsi yashize?. Nyirubutungane yaravuze ati: ”Ibi mubona ni igice cy’iyo ntambara koko, abashaka kubyitirira amadini cyanga ibibazo by’abantu hagati yabo barabeshya”.Yarakomeje ati:”Iyo witegereje intambara n’ubwicanyi biri hirya no hino ku isi, kuva muli Afrika yo hagati, Congo, Libya, Syria, Irak,…(liste ni ndende), iyi ni isi yose irimo gushya, ni intambara y’IFARANGA. Imitegekere y’ibihugu nta kindi imaze usibye kwimakaza intambara ngo zikomeze ubuziraherezo. Inganda n’ubucuruzi bw’ intwaro ubu byashyize hasi ikiremwamuntu kuburyo umuntu aribatwa n’imana yitwa IFARANGA. Umwana uri mu guhwera mu nkambi y’impunzi, abarimo bashwiragira amazu yabo bamaze kuyashwanyaguza, amamiliyoni atakaza ubuzima muli ayo mahano, ibyo byose ntacyo bibwiye abateza ako kajagari.”
Banyarwanda bavandimwe,
Abo bantu bahinduye ikiremwa muntu nk’agasimba ko gukandagiza inkweto, inganda z’intwaro n’ isoko ryazo bikaba arizo mana z’abo bantu, abo bantu ntimubazi????? Ni ba gashakabuhake n’abagaragu babo biyeguriye shitani bakaba barahinduye abaturage babo abacakara bo kwica igihe bashakiye. Ntabwo tujya kure u Rwanda, Congo n’u Bugande biyobowe n’abacancuro b’iyo Gashakabuhake urimo koreka isi.
Kuva mu myaka nka makumyabiri ishize, abicanyi ku isi bariyongereye, bamwe bita ubwo bwicanyi ngo ni ukubohora ibihugu, abandi basazwa no kubona ibihugu byabo bitwikwa nabo bagome maze bakiyahuza amabombe mu bantu bateranye bakagarika ingogo nabo batiretse. Duhereye ku mateka atari kure cyane tukareba guhera muli za 1980’s na 1990’s ibyabereye Yugoslavia, Rwanda, Congo, Lybia, Cote d’Ivoire, Irak Afghanistan, Egypt, Palestina yo nibihoraho, (mumbabarire listi sinayirangiza), amakuru twabwirwaga yaravugaga ngo abaperezida barananiranye ngo none OTAN cyanga LONU igiye guhagarara hagati y’abagaba ibitero bashaka kuzana demokarasi n’abayoboye guverinema ziriho bitwa abanyagitugu (dictateurs cyanga dictators).

Ababonye ibyobintu bakaba bakiriho kandi bafungutse mu mitwe bashoboye kubona uburyo ba gashakabuhake nta demokarasi baba badushakira; ahubwo baba bashaka gushyiraho ibisambo bidakozwa demokarasi, abicanyi, ahasigaye izo nkozi z’ibibi bakazikoresha icyo bashatse cyose, harimo no kugurisha ibihugu n’abanyagihugu. Ibyabereye iwacu mu Rwanda abenshi murabizi; none murebe no mu Burundi barakataje ngo bashyireho uwo bashaka bakoresheje ingufu izarizo zose ; noneho ngo barashaka ingabo za LONU nka za zindi bazanye I Kigali guhagarikira FPR irimo kumara abantu ngo ifate ubutegetsi. Iyi si irimo gutwikwa n’abanyamafaranga batazigera bayahaga, ahubwo bashishikajwe no kumara abantu ngo bafate byose nta na kimwe basigiye abaturage, arinayo mpanvu babica ngo hatagira ubasakuliza barimo bashisha mu byo bataruhiye.
Muri iyi minsi ya vuba aha hadutse ubwicanyi nabwo bukabije burimo busakara no mu bihugu bimwe by’abo ba Mpatsibihugu noneho. Ariko ubu bwicanyi murebe neza ni ingaruka nyine z’ibi byose ba Mpatsibihugu bateje mu migabane y’isi nka Asia(cyane cyane), Africa n’ahandi. Abantu baba bibereye iwabo, nkuko natwe twari dutekanye iwacu, nkuko abanya Syria, Irak, n’anandi bari iwabo ntawe batunze nurutoki, ubu bakaba barakwiye imishwaro ari amamiliyoni bahunga za ntambara navuze baroshywemo na ba Mpatsibihugu. Abantu bagahunga bagana muri za Burayi (cyane cyane), bakeya muli za Amerika.

Bagenda bapfira mu mayira abenshi bakarohwa mu Nyanja; abagerayo mbarwa nabo bakabona ubuhunzi bigoranye ku buryo abenshi bariyo badafite aho bahagaze. Ibi byose murunva biganisha isi hehe????None nta byumweru bibiri bishira tutunvise ngo abiyahuzi bo muli IS boretse imbaga babaturikirizamo ibibombe nabo bagapfiramo akenshi. Ngaho mu Bufaransa, Ububirigi, Ubudage, ndetse na Amerika. Uko bimeze uku, nta mugabane wo ku isi usigaye utarimo gutitizwa n’ibitero. Nkiri umunyeshuri, umwarimu w’amateka yatubwiye ko intambara z’isi yose ebyiri zarangiye zishegeshe ibihugu byitwa ko byateye imbere.

Izo ntambara zaterwaga nabayobozi bene ibihugu ubwabo kubera inyota y’amafaranga ya bamwe biyunvagamo ubuhangage bagashaka kwambura abandi ibyabo. Ariko ngo nyuma yintambara ya kabiri abazungu bararebye basanga badakwiye kongera kwimaraho abantu. Batangira ubwo kwiga uburyo bakwambuka bakajyaguteza ako kaga muli za Aziya Amerique Latine na Africa. yongeyeho ko mu ntambara ya gatatu y’isi, nta sasu rizigera riturika ku butaka bwa aba West (Amerika na Burayi).

Nibyo koko abanyafurika barapfuye abanyaziya barapfuye, nubu kandi bagipfa, ariko nkuko iriya ntumwa y’imana ibivuga intambara ya gatatu irahari nyamara na ya West yagezweho kuko nkuko abakurmabere bacu batubwiye “iby’isi ni gatebe gatoki.” Isenyagura ry’ibihugu by’ahandi ryatumye impunzi zikwira imishwaro zihungira muri ibyo bihangage, zimwe zigezeyo kubera kwiheba n’umujinya zivamo ibyihebe birimo gukora ibara aho hose mu bihugu byibwiraga ko nta ntambara izongera kurotwa mu bihugu byabo.

ABICANYI BAKORERA ABO BA GASHAKABUHAKE BAZATUGIRA INGARUZWAMUHETO KUGEZA RYARI??

Nkuko mbivuze muri iyi nyandiko, ba gashakabuhake bavuye iwabo basagarira ibihugu byinshi by’amahanga, barasahura ntibahaga, barakoloniza ntibanyurwa, bajyana bunyago abakurambere bacu ariko inyota yo kurya byose yanga gushira. Amaherezo bakinnye nteba maze bashakisha uko bajya bimika abagaragu babo ngo ni abategetsi b’ibihugu muri Afrika, Asia ,Amerique latine n’ahandi. Abo bagaragu urebye ni abafashe ikiraka cyo kumara abaturage kugira ngo ya mana yitwa IFARANGA (zahabu diamant..) bibone ba nyirabyo aribo abanyaburayi n’abanyamerika. Ingero ziri hafi ni iwacu mu karere k’ibiyaga binini, aho KKK (Kagame, Kaguta, Kabange) bamaze kwica Miliyoni zirenga 20 z’abanyafirika mu kiraka bahawe n’abazungu. Icyo bahembwa ni ukwitwa abami cyanga perezida, ubundi kuri iyo minyago ijyanwa za Amerika na Buraya bakabavunguriraho utwo kwirirwa biratamo bivuga imyato y’ubuhararumbu, kuko nta myato nyakuri y’abicanyi bamariye ababo ku icumu.
Ariko iminsi y’umujura burya irabaze. Nkuko twabibonye muri iyi nyandiko, abibwiraga ko amaraso yabo atazongera kumeneka bibaho kuko abo kwica bahari iyo za Afrika na za Aziya n’ahandi, ubu barimo kubona ko ubushobozi bwabo hari aho bugarukira. Kandi ko amaraso yose atukura. Ubu mu bice bimwe hari ubwo abantu baryama bakibaza niba buri bucye. Ibiterane byarangwaga no kwidagadura, ubu hari abasigaye batinya kubijyamo, abagiyeyo nabo bakagenda batitira. N’ababandi rero bamaze abanyarwanda babatwika babaroha mu migezi babaniga nimigozi, ntibibwire ko ubwo bubahsa bwa Lucifer bubakoresha ari ububahsa buzahoraho nkubw’Uhoraho; ahubwo umunsi wabo wo kubona ko ntacyo bari cyo urahari ku tariki Imana igifite mu ibanga. Abazaba bakiriho bazabona AKATARABONEKA.

UMWANZURO

Intabara ya gatatu y’isi yose irahari ukurikije aya mateka yose. Gusa iyo igeze mu Rwanda no mu karere rutuyemo ihagira isayo. Ariko nkuko twabibonye, nta gahora gahanze. Abibwraga ko amaraso yabo ari ubururu ko adashobora kumeneka, bimaze kugaragara ko bibeshye, naba bicanyi ba FPR bibwira ko bazica maze bakazasigara bonyine mu karere baribeshya cyane. Umunsi ni umwe gua, FPR na Kagame wayo ntabwo bazasobanukirwa n’ ikabakubise.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to PAPA FRANCIS ARATANGAZA KO UBWICANYI KIRIMBUZI BURIMO KUBERA HIRYA NO HINO KU ISI ARI INTAMBARA YA GATATU Y’ISI YOSE IBANDANYIJE: IWACU MU RWANDA BITE?

  1. Nehemia says:

    Mpatsibihugu yasutse amatoni yimbunda, amasasu, amagrenade, n’amabombe meshi cyane mu rwanda kugera aho bimwe ngo basanze biri gusaza, bahisemo ngo kubituritsa muburyo bwo kubihamba. ayo matoni yibyo bya kirimbuzi amerika yasutse mu rwanda kugirango barimbure abanyarwanda kandi batwike akarere kibiyaga bigari, ubwo rero ngo bagiye kongera kugemura ibindi bishyashya kuko ibyo ngo byari bishaje. amakuru mwayakurikirana kuri bbc gahuza cg ijwi ryamerika.
    hariho abantu bibeshya cyane ku banyamerika bibaza ko hari ikintu na kimwe kiza bakorera afrika na banyafrika, nimufungure amaso Murebe kandi mukenyere Mukomeze kuko twajya twabona aba bazungu bazaturimbagura kugeza dushize twese ubundi bo baze gutura afrika kubera imitungo kamere yacu amabuye yagaciro nubwiza bwa afrika yacu.

    Mbese iyo abantu bahindura igihugu kuba ikigega gihunika intwaro zabazungu kugeza aho amatoni namatoni yibyo byakirimbuzi bidashobora kubona aho bikwirwa ntabandi bantu bandi bashobora kubona icyo bivuze cg bisobanura?

    Yewe Rwanda wahindutse isenga ryimisega, wabaye itongo niwigendere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *