Flash news: Abanyarwanda bari muri Cameroun baribaza niba hari uwatumwe na FDLR kwaka imfashanyo avuye muri USA

1
  • Views 6190
  • Rating 12345

Ijisho rya Rubanda riramenyesha abanyamuryango n’inshuti za  FDLR babarizwa muri Camroun ko nta  ntumwa ya FDLR yaba ivuye muri  USA iri muri Camroun muri iki gihe.

Amakuru agera ku Intabaza aravuga ko uwitwa Felicien Hategekimana utuye muri Michigan muri Amarika akaba yarahoze atuye muri Cameroun mbere yo kujya muri Amarika ubu ari i Yaoundé muri Cameroun aho abantu batangiye kumwitiranye n’intumwa ya FDLR.

Ibi ntabwo aribyo rero kuko uyu Felicien Hategakimana ni umwe  mu bambari ba cya gice cyiyomoye kuri FDU-Inkingi bagashinga icyo bise MN-inkubiri.

Ng'aba bamwe mu bagize MN-Inkubiri. Felicien ni uwa gatatu uvuye i bumoso

Ng’aba bamwe mu bagize MN-Inkubiri. Félicien ni uwa gatatu uvuye i bumoso

Bamwe mu banyarwand batuye muri Camroun bakaba  ari inshuti cga abayoboke b’Urugaga FDLR babyutse batwoherereza messages batubaza niba uyu Félicien yaba yoherejwe n’Urugaga gukoresha amanama no kwaka imfashanyo zo kohererza FDLR cyangwa ngo gushaka abantu binjiza mu gisoda.

Tukimara kubona izi messages twegereye abayobozi ba FDLR tubabaza niba aya makuru baba bayazi, badutangariza ko koko bamaze kuyumva ariko ko uwo Felicien ntaho ahuriye n’Urugaga FDLR.

Banyarwanda, banyarwandakazi namwe nshuti z’umucunguzi rero muri muri Cameroun,  uwo mugabo Félicien ntabwo yoherejwe n’Urugaga. Aramutse hari uwo yaba yabwiye ko  akorana n’Urugaga yaba yabeshye ni ukumwamaganira kure.

Turizera ko na Félicien Hategekimana atatinyuka kugenzwa no kwiyitirira Urugaga FDLR kandi rutamutumye kandi ko azi neza ko kwaka imfashanyo witwaza izina rya FDLR bifatwa nk’ubugambanyi. Ntabwo FDLR ikorana na MN-Inkubiri uyu Felicien abereye umwe mu bayobozi, haba kuburyo buziguye cga butaziguye.

Ijisho rya Rubanda ririfuriza Felicien Hategekimana urugendo rwiza muri Cameroun kandi rinamumenyesha ko nagira ibikorwa nk’ibyo by’urukozasoni byo kwiyitira Urugaga FDLR kandi rutamutumye akora, ijisho rya Rubanda riramushyira ku karubanda. Harakabaho Umucunguzio kandi Umucunguzi ni Rubanda.

Ijisho rya Rubanda

i Yaoundé, Cameroun

Print Friendly
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

24 Responses to Flash news: Abanyarwanda bari muri Cameroun baribaza niba hari uwatumwe na FDLR kwaka imfashanyo avuye muri USA

  1. […] kubeshya abanyarwanda bahaba ko ahagarariye FDLR ngo bamuhe imfashano zo kujyanira Abacunguzi (http://intabaza.com/?p=1475), ubu noneho yadukanye amayeri […]

  2. Inda we!! says:

    Reka jye dasubiza uwimana uvuze kuri abo bagabo bari mu nama!
    Tumaze kumva iyi nkuru twagerageje kuvugana nimpunzi zo muri icyo gihugu none twasanze abo bagabo ibyabo bibabaje cyane bakaba bariyemeje gusaza baduranya bazana umiryane mu mpunzi, barabaye ababeshyi , inda nini nkuwo ngo niza colonel amaze imyaka 22 mu buhungiro ari imburamukoro atunzwe n’umunwa gusa!!
    Mperuka aduta i mugunga ngo ajyanye umuryango we cameroun ubundi akagaruka! Kuva ubwo yigumiyeyo kandi ari n’amafaranga yacu yari yakoresheje!!! !
    Biracyaza…

  3. Uwimana says:

    Rugara Felicien Hategekimana ariye iraha kubantu b’abagaho nka Col Muberuka, Munyampundu, Bunane n’abandi? Yewe ntabuze byose nubwo yaba yarabaguriye bièrre ariko abahaye rubanda kabisa. Gusa nizere ko ntawigeze abandagaza kuko kuba baragiye mu nama ya Felicien ni uburenganzira bwabo kandi n’ubuwo baba baramuhaye imfashanyo bibwira ko bayoherereje FDLR nta kibazo nibura baramumenye ko yababeshye , ubwo ubutaha bamubaza aho amafaranga yabo yayashyize.

    • Umwari says:

      Ibintu birasekeje cyane amakuru tumaze kugeraho nuko noneho ni uko abenshi muri abo bagabo bavuzwe aho bamaze kuba ibigarasha mu mpunzi za abanyarwanda ziba aho muri Cameroun kuburyo hashize imyaka igeze kuri ine baravanywe mu buyobozi ubwari bwose bwimpunzi noneho bakaba basigaye babunza inda zaho ahari akayago ni inyama !
      Burya koko nari umugabo!!! !!
      Ni muri urwi rwego rugara asigaye abakoresha amanama

  4. Karabaye says:

    Aya makuru ni ukuri kwambaye ubusa maze kuvugana n’abantu bari muri Cameroun barabyemeza, uyu mugabo najyaga mwumva kuri Radio Itahuka nkagira ngo ni umuntu ariko iyi mikorere iragayitse kabisa. Ngo yakoresheje inama muri Hotel Fontana n’abari bayirimo benshi barazwi ibyayivugiwemo niba Felicien abihakana n’amajwi yaboneka

  5. Tommy says:

    Akumiro koko pe! Rugara Felecien Hategekimana yizamuye muntera, yiyongeye
    Ipeti. Nakataraza kazaza. Muri amerika abanyarwanda bahari nuko bameze ntaho yabahishe, Ibisahiranda gusa, Abagambanyi n’abicanyi ruharwa. ubu bamwe birirwa bahiga ba nyakamwe bimpunzi ngo babacuruze muri Psychology yabanyamerika aho bigiraho abantu imiti yica, ikica ubwenge ihindura abantu abasazi n’ibimara, muri make abanyarwanda bari muri amerika ninkozi zibibi hafi ya bose. bihinduye abateka-mitwe muri byishi. Mube maso nibindi biri nyuma. Babure gukora akazi ko gukoropa amabyi muri america ariko kazi kabazanye none bihaye gukora ibitabareba? Bazumirwa. Nibapfukame boze imisarani yabazungu ntakindi kibakwiye.

  6. Aluminata says:

    Uyu mugabo Felicien Hatagekimana ndamuzi yirirwa ateka imitwe ngo ni umunyapolitiki. Ubu yigize umnyabwenge n’umucurabwenge wo muri MN-Inkubiri aririrwa ragira aba Docteurs n’aba offociers bakuru kandi nta na primaire yigeze yiga n’igisirikari yakivuyemo nta peti na rimwe agira yari rugara. Buriya arumva yagize agaciro kanini kuva muri USA akagaruka Cameroun akanakoresha inama abantu bakomeye nkabariya. Ni nano mpamvu nkeka ko yahise ashyira hanze amazina y’abo yakoresheje inama

  7. Mulinda says:

    Nihatari koko ni akumiro PE!!!

  8. Akimana says:

    Dore bamwe mubo uyu mutekamutwe Felicien Hagekimana yaciye murya humwe aho muri Cameroun bakitabira inama ye muri Hoetl Fontana:
    Muberuka felicien
    Bunane charles
    Munyampundu cyprien
    Habameshi damascene
    Martin nsabimana
    Ngabo lisara
    Bineza emmanuel
    Niyonzima François
    Dushimirimana clement
    Munyampungurwa emmanuel
    N’andi mazina tuzayabagezaho muri iyi minsi

    • Writery says:

      Igamije iki mu gutangaza amazina yabantu ahangaha? Tuvuge ko utazi ibyo uri gukora? Ninde yaguhaye uburenganzira bwo kwandika amazina yimpunzi aha? Ntuzongere gukora ibintu nkibi?

      • Kaguru says:

        Aya mazina yatanzwe na Felicien Hategekimana ubwe avuga ko ari abo yakoresheje inama. Mumubaze impamvu yayatngaje wasanga yashakaga kwemere ko akomeye kuko ndabona umuntu witwa Rugara yakoresheje inama aba Colonel, aba ministre n’abandi bakomeye nk’aba

        • Babwire says:

          Mwirinde mutaza gutiza umwanzi umurindi birashoboka ko ari amayeri yakoreshejwe kugirangi Inkubiri zisopanye Abanyarwanda dore ko arirwo rugamba Nkiko na Ndahayo bahagurukiye. Nti mugwe mumutego wabo.

    • Niyonkuru says:

      Iyi nkuru ni impamo pe twakomeje kuyikurikirana dusanga ari ukuri nibyavugiwemo bikaba byafashwe mu majwi ariko uwitwa munyampungurwa Emmanuel we ntiyarahari! Abandi amazina aracyaza

    • Niyonkuru says:

      Iyi nkuru ni impamo ariko uwitwa munyampungurwa Emmanuel nyuma yi perereza twasanze we atarahari ariko muri iyi minsi turabaha amazina nibyavugiwemo byose

  9. Tamarac says:

    Banyarwanda mwese muri iYounde, Cameroun mukomere cyane mwamagane igisambo Felecien Hategekimana mwivuye inyuma ibisambo byabanyarwanda bimeze nkuwo mugabo ni byishi. Impunzi zabanyarwanda mukanguke mwese ibirura byibisahiranda tubyamagane twivuye inyuma, Twebwe Rubanda dukunda intwari zacu FDLR ntidukeneye kumba umuntu numwe wakwiyitirira ko yatumwe na FDLR abacunguzi bacu kandi abeshya. Ntibizongere ko ibisambo byongeye kutubeshya no kutwiba, ibyo bida byabo bazatekeremo amazirantoki kugirango byuzure kuko byabananiye.

  10. Ngirente Eldefonse says:

    Ngibyo ibisambo bimwe byatangiye gushyirwa kukarubanda, ibisambo mubifate mubivuge, ibisambo byishi byihinduye ko bikorana na FDLR
    bitwaka amafranga, imisanzu yaburi munsi yo kujyane muri FDLR nibyishi cyane ntibirondereka. byatumazeho amafranga bitubeshya ngo birayishyikiriza FDLR kandi bitubeshya. Ibyo mufashe byose mubikomere induru rubanda twese tubibone. Uyu mugabo Felecien Hategekimana na hehe amabyi yabazungu muri amerika nkuko nabandi banyarwanda bahari batunzwe no kuyaheha cg atahe. Ntazongere kuvuga kuri Radio Itahuka yigira umunyapolitiki ucuramye. Twamubonye kandi twamumenye. Ibisahiranda byibinyenda nini cyane yabinaniye byuzuye amerika ngibyo uko byabaye byo ka puuu!!!! Bizahera mubucakara bwabazungu muri amerika nkuko bitazi iyo biva niyo bijya.

  11. Rwarakabije says:

    Yewe ntibyoroshe.FDLR bose bashaka kuyiriraho. Ndagijimana Laurent utari wakarenze umurenge w’iwabo FDLR yatumye amenye Roma, bituma yumva ko abaye amagabo. Uzi niyaba amagabo abigizwe ko yari pomme atarazi ariko ntahinduke ngo agiye gufasha Kagame mu kumara abahutu.

  12. Intumwa Petero says:

    Iyi nkuru nari maze kuyumvana umuntu i Nkolbisson ko koko uyu Felicien arimo gukoresha amanama mubantgu bamwe na bamwe ariko mu ibanga kandi ngo ubutumwa arimo gutambutsa ni ugushaka abantu bajya mu gisirikari cya FDLR ariko ngo ari kwibanda cyane mugushaka imfashanyo. Nyabuna bantu b’i Yaounde iki gisambo ntikibabeshye. Murakoze banyamakuru b’Intabaza kuduha aya makuru

  13. Uwayo says:

    Uyu Felicien abaye imbwa gutya se? Najyaga mwumva kuri radio Itahuka nkagira ngo ni umuntu none ni igisambo?

  14. Briqueterie says:

    Murakoze cyane nanjye nari maze kubyumva nko uyu Hategikimana Felicien arimo gukoresha utunama rwihishwa akabeshya abantu ngo yoherejwe na FDLR gushaka abantu yinjiza mu gisirikari no gushaka imfashanyo. Mumwamaganire kure cyane ni igisambo

  15. Umukunzi wo kwa Master Kariyeri i Yaounde says:

    Hahahaha uyu Caporal Felicien Hategekimana njya mwumva kuri Radio Itahuka yigize umunyapolitiki ku ngufu ariko ndamuzi ni igisahiranda nk’ibindi byose. Akorana na Ndahayo na Nkiko bari muri FDU-Inkingi bakaza gutaba mu nama Madame Ingabire ubwo bafataga icyemezo cyo kujya gukorera mu Rwanda umunsi wo kugenda wagera aba bagabo bakisubira none Ingabire akagenda wenyine ahubwo bo bagasigara bacagagura ishyaka rya Victoire Ingabire kugeza ubwo bariciyemo ibice bibiri. None ubu bamaze kwifatanya na n’icyiyise New RNC cya Dr. Rudasingwa alias Rumunga nawe wageze igihe yari arangije manda yo kuyobora RNC yakumva ko atazongera kwiyamamaza kubera inda yamunaniye akiyomora kuri RNC agashinga icyo yise Newe RNC ngo akomeze abe president atungwe n’imisanzu ya’abayoboke. Ese bwana Felicien mwakwize gukura intoki mumufuka mugakora aho kwirirwa muteka imitwe?

  16. Karengera says:

    Ni umujura nibamwamagane

  17. Benito Banda says:

    Murakoze kutumenyesha iyi nkuru kuko uyu mugabo Felcien si ubwa mbere akoze uburiganya nk’ubu bwo kwiyita umuntu wo muri FDLR akaka imfashanyo. Uyu mugabo ni igisambo agomba gufatwa nk’umugambanyi naramuka akoresheje amanama i Yaoundé abeshya ngo bamuhe amafaranga yo gufasha FDLR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *