0 4 minutes 7 mois

Binyuze mw’ijwi rya ministre w’imigenderanire n’amahanga,Hadja Lahbib,Belgique yasabye Umuyobozi w’Igihugu cya Congo RDC, Nyakubahwa TSHISEKEDI kwitandukanya gukorana n’imitwe yibumbiye hamwe mu rwego rwo kwirwanaho no kurwana ku busugire bwa RDC, kuko iyo mitwe ifatwa nk’ihungabanya umutekano. Ni ubugira kenshi,igihugu cyo ku mugabane w’uburayi kigaragaje ko kibangamiwe n’ihuriro ry’imitwe igamije kwirwanaho no kurwana k’uusugire bwa RDC,aho kugirango gihangayikishwe n’ibitero by’umutwe witwaje intwaro ushigikiwe n’Urwanda.

Ubwo busabe, budashyize mu gaciro, buje mu gihe, intambara ikajije umurego hagati ya Kinshasa n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ushyikiwe na Kigali ndetse na Kampala
Uwo mutwe w’inyeshyamba, witwaza ko uharanira kurwanya akarengane gakorerwa abavuga ikinyarwanda b’abatutsi baba mu burasirazuba bwa RDC, ngo aba baba bacunaguzwa, bakagirirwa nabi,nabandi banyekongo kandi mu byukuri ntakibazo cy’akarengane na kimwe aba batutsi bagiriwe, nubwo bamwe muri bo badatinya gufasha izo nyeshyamba.
Ahubwo, izo nyeshyamba, ntizisiba gukorera ibyamfurambi abaturage baho zinyuze hose, kandi ugasanga uburyo bakoresha, ari bwabundi FPR yakoresheje ubwo yateraga Urwanda mu 1990-1994 ndetse na nyuma yuko ifashe ubutegetsi.Gufata abagore ku ngufu,gutesha agaciro abagabo, iterabwoba,kwica abaturage ,iyicarubozo,n’iko kaga kaguye ku baturage b’abahutu mu Rwanda, mu duce FPR yari yarigaruriye mu ntambara yo mu 1990-1994, ndetse na nyuma yaho ifatiye ubutegetsi.Ibi ninabyo kandi ubwoko bw’aba bantou(soma Abantu) bo mu burasirazuba bwa RDC, bukomeje guhura nabyo, imyaka 28 ikaba ishize ndetse na nubu rukaba rukigeretse.

Abaturage 14 (b’abahutu b’abanyekongo) basanze bishwe baboheye amaboko inyuma ku Nyundo muri “groupement” ya Busanza muri Rutshuru tariki ya 9 Gahyantare 2024. Bishwe na M23/RDF

Kuva imirwano itangiye, hashize umwaka, M23 ifashijwe na FPR(ishyaka riri k’ubutegetsi i Kigali ndetse n’umutwe waryo wa gisirikari RDF, yazanye ubukaka budasanzwe bisa naho irimo irwana urugamba rurangiza irumariyemo ubushobozi bwayo bwose.
Bisa n’ibitagira icyo bitanga, iyo Kinshasa,ihamagarira imiryango mpuzamahanga gufata inshingano zayo, mu kubwira u Rwanda guhagarika gufasha inyashyamba za M23.
Dushyize ku ruhande iyihanangirizwa rimwe na rimwe ryatanzwe,Kigali nta narimwe byigeze biyihungabanya, ahubwo ubu hakurikiyeho gusaba Kinshasa guhagarika gufasha abaharanira ubusugire bw’igihugu cyabo.Bivuzeko, babasaba kudahirahira birwanaho, mu gihe batarahabwa amabwiriza n’Ububiligi ndetse n’imiryango mpuzamahanga yuko byakorwa.
Ubucabiranya bw’abanyaburayi ndetse na politiki yabo ibogamye, byagiye igihe cyose byivanga mu bushyamirane bwo mu karere k’ibiyaga binini.Noneho ubu ngubu, abanyaburayi, barigaragaje, berekanye nanone icyo bagambiriye.Mu gihe ihonyabwoko ririmo ryibasira abaturage b’Ababantu(Bantou),abanyaburayi bo bahangayikishijwe n’ukuntu Kinshasa irwana k’ubusugire bw’igihugu cyayo.
Ibintu bigomba kuvugwa uko biri :Mu kutagira icyo ikora,umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko abanyaburayi, barimo barafatanya na M23 mu bikorwa bw’itsembabwoko bikorerwa Ababantu(bantou) bo mu burasirazuba bwa RDC.
Icyo Kinshasa yakagombye kumva,ni uko ako karengane gahishe uburyarya n’ubucabiranya, bifite intego, itari gusa ugutesha agaciro ubuyobozi,ahubwo bigamije no guca intege abaturage, kugirango bishyire mu maboko y’umwanzi,ndetse ibi binagamije gushotora abaturage kugirango bakore ishyano bahagurukire kurwanya abatutsi.Ibi byaba bibaye imari ishyushye kuri M23/RDF , kuko aribyo gusa bategereje kugirango abe aribyo berekana ngo impamvu yabo yumvikane.
Imvugo yo « gucungura abatutsi »yakoreshejwe na FPR mu gihe cy’intambara yayo mu Rwanda kugeza ubu ntawe uyumva ngo ayihe agaciro muri RDC.Mu gihe rero yaramuka yumvikanye, icyo gihe M23/RDF yaba ihaboneye amanota mu bubanyi n’amahanga no mw’icengezamatwara,aha akaba ariho ubundi bafite ikibazo gikomeye kugeza ubu.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *