0 2 min 3 mths

Binyuze mw’Ijwi ry’umuvugizi Cure NGOMA, FDLR irasubiza ibirego bya Leta ya Kigali. Ni mu kiganiro kw’Ijwi ry’Amerika, kuri uyu wa kane, taliki ya 22/02/2024, umuvugizi wa FDLR, CURE Ngoma yagiranye ikiganiro na Jimmy Shukrani Bakomera umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Goma.

Muri icyo Kiganiro, umuvugizi yagize ati: “FDLR irahakana y’ivuye inyuma kuba ishingiro ry’intambara ibera mu burasirazuba bwa RDC, n’ihungabanywa ry’akarere; nkuko rero Kigali ishaka kubyitwaza, twe tubyamaganiye kure. Nyamara, turemeza ko bisa n’umuco wa wa FPR gutanga ibisobanuro by’urwitwazo igihe cyose isabwe gukura ingabo zayo mu burasirazuba bwa RDC no kureka gutera inkunga umutwe wa M23.Ntitwahwemye kwibutsa ko kw’ikubitiro FDLR ari umutwe wa Politiki, ariko ukaba ufite n’ingabo za gisirikari, igamije by’ibanze kubohora u Rwanda n’abanyarwanda, ukaba warashingiwe cyane kurinda impunzi z’abanyarwanda ubwo zicwaga ku bwinshi na FPR isenya Inkambi zazo ahagana mu mwaka w’1996 muri ZAIRE yicyo gihe”. Umuvugizi arakomeza yemeza ko mu bigomba gukurikiraho,ari uguharanira guhindura uburyo bw’imitegekere mu Rwanda, kugirango abaturarwanda bishyire bizane kandi babashe kwihitiramo abayobozi no kuba mu gihugu kizira ivangura. Yanaboneyeho guha ubutumwa Kagame na Leta ayoboye, abasaba guhagarika kwitwaza FDLR mu bikorwa bye byo guhungabanya akarere no kwitwikira impamvu zidafashe, ahisha imigambi yindi yo kwigura igihugu no gusahura umutungo n’ubukungu kamere bwa RDC.

Akomeza asaba ubutegetsi kwemera ibiganiro n’abo batavugarumwe kugirango haboneke igisubizo cya politiki ku mahano akomeje kubera mu Rwanda. Asoza,yavuze ko intambara barwana ari iya Politiki, igamije by’ibanze kubona urubuga rwa politiki rufungurwa, hagakurikiraho ibiganiro bihuriweho n’abanyarwanda bose.Ariko,ko nubwo intambara atari twimirije imbere, niba FPR yinangiye muri ya politiki yayo yo kwigizayo abandi no gukomeza guhohotera impunzi, ntakizayibuza

Ikiganiro krambuye:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *